Umurongo wo Kwibuka: “Nuko umunsi mukuru wa Pasika utarasohora, Yesu amenye yuko igihe cye cyo kuva muri iyi si ngo ajye kuri Se gisohoye, akunda abe bari mu isi, arabakunda kugeza ku iherezo.” (Yohana 13:1)
Gusoma Ibyanditswe: Yohana 13: 1-30
Intangiriro:
Nubwo Yesu yari azi ko mu masaha make azafatwa agacirwa urubanza rumurenganyije, Yesu yitaga cyane ku bigishwa be kuruta uko yitayeho ubwe. “Yarabakunze kugeza ku iherezo” (Yohana 13:1). Yari yarabigishije mu gihe cy’umurimo we, ariko uko bigaragara si byo bari