Umurongo wo Kwibuka: “Nimuze tujye inama, ni ko Uwiteka avuga: nubwo ibyaha byanyu byaba bitukura nk'umuhemba, bizamera nk'umweru nk'urubura, naho byaba bitukura nk'umuhemba, bizaba nk'ubwoya bw'intama.” —Yesaya 1:18
Gusoma Ibyanditswe: 1 Petero 1: 13-25
Intangiriro:
Amasezerano mashya Imana yasezeranije kugirana na Isiraheli ni ay'umuntu ku giti cye, ntabwo ari ay'igihugu, kandi kuyakira no kuyubahiriza ni ibintu byihariye. Nubwo icyaha cyatandukanije abantu n'Imana ntabwo ibahatira kumugarukira. Igihe cyose kamere yicyaha iyobora abantu, ntibashobora kwishimira ko Imana ihari. Igihe Adamu yacumura yaratinyaga